Ubutumwa bugenewe Abaturarwanda mu gihe cy’Imvura y’Umuhindo mu rwego rwo kwirinda Ibiza.

Ubutumwa bugenewe Abaturarwanda mu gihe cy’Imvura y’Umuhindo mu rwego rwo kwirinda Ibiza.

Nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere mu Rwanda, igihe cy’Umuhindo (Nzeri-Ukuboza) hari ibice bitandukanye by’igihugu bizagira imvura nyinshi ishobora guteza umwuzure, inkangu n’izindi ngaruka.

Ni muri urwo rwego, MINEMA ishishikariza abaturarwanda bose gufata by’umwihariko ingamba zikurikira kugira ngo turusheho gukumira no kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza.

a)    Ingamba zisabwa abaturage:

·        Kuzirika ibisenge by’inzu bigakomera ku nkuta hakoreshejwe impurumpuru n’imikwege;

·       Gufata amazi y’imvura ava ku nzu hagashyirwaho imireko, ibigega n’ubundi buryo kugira ngo ayo mazi y’imvura akoreshwe ibindi aho gusenya izo nzu n’ibindi bikorwa bizegereye;

·        Gusibura imiferege ndetse aho itari igacibwa, amazi yose akayoborwa mu nzira zayo zabugenewe;

·      Kurinda inzu gucengerwamo n’amazi (kuzihoma, gushyiraho fondasiyo, kurinda ko amazi yinjira mu nkuta…...);

·     Kwirinda kujugunya imyanda ahabonetse hose no muri za ruhurura kubera ko itwarwa n’amazi igafunga imiyoboro yayo;

·         Gutunganya imikingo yegereye inzu hagabanywa ubuhaname bwayo;

·         Gusibura imigezi yuzuyemo imicanga, ibitaka n’indi myanda;

·      Gusibura imirwanyasuri ku misozi kugira ngo ifate amazi amanuka ku misozi no guteraho ibyatsi nk’urubingo;

·        Kwimuka mu manegeka, mu nzu zishaje n’izindi zishyira ubuzima bw’abahatuye mu kaga kuko ziba zishobora kugwa igihe cyose haguye imvura nyinshi;

·         Kwimuka mu bishanga no mu nkengero z’imigezi n’ibiyaga bishobora kwibasirwa n’imyuzure;

·         Gufata ubwishingizi bw’ubuhinzi

·      Gukurikiza amabwiriza yo kwirinda inkuba arimo kugama mu nzu aho kuba munsi y’ibiti, kwirinda kujya mu mazi igihe imvura igwa, kwirinda gutwara ibyuma no kubikoraho ndetse no kwirinda kugenda ku binyabiziga nk’amagare n’amapikipiki mu gihe cy’imvura irimo imirabyo n’inkuba, kwirinda gukoresha ibintu byose bikoresha umuriro w’amashanyarazi mu gihe cy’imvura irimo inkuba.

b)   Ingamba zisabwa Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze:

·      Buri Karere gakurikije ibiza bikunze kukabamo karasabwa gushyiraho uburyo bwo kazabyitwaramo hakiri kare ( preparedness plan);

·        Kwimura by’igihe gito (temporary evacuation) ingo zituye nabi kugira ngo ubuzima burokorwe kimwe no gukomeza kwimura abatuye mu manegeka;

·        Gukangurira abaturage kubungabunga no gusana inzu zabo;

·      Gusibura imiyoboro y’amazi mu nkengero z’imihanda no munsi y’ibiraro ndetse aho itari igacibwa, amazi yose akayoborwa mu nzira z’amazi zabugenewe;

·      Gukangurira abubaka ibikorwaremezo by’imihanda ko bakwiye kwita ku buryo bwo kuyobora amazi kugera aho akwiye kujya atangije imitungo;

·        Gusana ibiraro bishaje cyangwa ibyangiritse;

·       Gutema ibiti bishaje bishobora kugwira inzu cyangwa bigafunga umuhanda kubera umuyaga ari nako biteza impanuka;

·      Guca no gusibura imirwanyasuri ku misozi kugira ngo ifate amazi amanuka ku misozi no guteraho ibyatsi nk’urubingo;

·         Kwirinda kubaka ahantu hose hatagenwe n’ubuyobozi kuko hashobora kwibasirwa n’ibiza;

·    Gukurikirana ko inyubako zihuriramo abantu benshi zifite imirindankuba ndetse no kwibutsa abaturageamabwiriza yo kwirinda inkuba.

Ku bindi bisobanuro, gutanga amakuru ajyanye n’ibiza, ahashobora kwibasirwa nabyo kugira ngo bikumirwe abantu barasabwa kwegera inzego z’ibanze zibegereye, guhamagara numero ya telefoni ya MINEMA itishyurwa 170 cyangwa kwandika kuri e-mail: [email protected].

“Ingaruka ziterwa n’ibiza zidindiza iterambere, kubaka ubudahangarwa ku biza no kubyirinda ni inshingano yanjye nawe”

Topics


Inter-Camps Tournament 2026: Sport Unites Refugees, Showcases Talent and Opens Pathways to Self-Reliance

The fourth edition of the Inter-Camps Tournament concluded in Mahama Refugee Camp with a vibrant celebration of sport, talent and community cohesion,…

Read more →

Rwanda Mobilises Communities to Prevent and Reduce Disaster Risks Ahead of the 2026 Rainy Season

Communities across Rwanda have been mobilised to strengthen disaster preparedness and reduce the potential impacts of heavy rainfall expected during…

Read more →

Rwanda Advances Climate and Disaster Risk Analytics Through GRMA Technical Workshop

The Ministry in Charge of Emergency Management (MINEMA), in partnership with the Global Risk Modelling Alliance (GRMA) and the Global Shield Solutions…

Read more →

MINEMA Strengthens Rwanda’s Preparedness for CBRN Emergencies Through Tabletop Exercise

The Ministry in Charge of Emergency Management (MINEMA), in collaboration with the European Union Chemical, Biological, Radiological and Nuclear…

Read more →

MINEMA and World Bank Strengthen Emergency Financing Preparedness Through Simulation Exercise

The Ministry in Charge of Emergency Management (MINEMA), in partnership with the World Bank, conducted a two-day Tabletop Simulation Exercise for…

Read more →

Rwanda Welcomes 177 Asylum Seekers Evacuated from Libya

Rwanda in partnership with the United Nations Refugee Agency (UNHCR), has welcomed 177 asylum seekers evacuated from Libya, marking the 24th group…

Read more →

Minister Murasira Calls for Citizen-Centred Service Delivery in Nyaruguru District

On Friday, July 31, 2026, the Minister in Charge of Emergency Management, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira, who also serves as the Government…

Read more →

Rwanda Marks World Refugee Day 2026 with Dialogue on Refugee Economic Empowerment and Self-Reliance

On June 30, 2026, the Ministry in Charge of Emergency Management (MINEMA), in collaboration with UNHCR Rwanda, convened a high-level Dialogue on…

Read more →

MINEMA Strengthens Staff Capacity Through Workplace Wellness Training

The Ministry in Charge of Emergency Management (MINEMA) today conducted a Workplace Wellness training for its staff to strengthen institutional…

Read more →
-->